Hasohotse amafoto y’ubukwe bwa Sonia Rolland na Guillaume Gabriel

Hashyizwe hanze amafoto y’ubukwe bwa Uwitonze Sonia Rolland, Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000 na Guillaume Gabriel, bwabaye ku wa 20-21 Nzeri 2025.

Ikinyamakuru ‘Paris match’ cyo mu Bufaransa cyashyize hanze amafoto y’ubu bukwe, cyatangaje ko Sonia Rolland n’umugabo we, Guillaume Gabriel basezeranye imbere y’Imana mu rusengero rwiswe ‘Saint-Jacques d’Illiers-Combray’ mu bukwe bwabaye ku wa 20 Nzeri 2025, mu gihe ibirori bya Kinyarwanda byo byabaye ku wa 21 Nzeri 2025.

Ni ubukwe bwatashywe n’abakobwa babiri ba Sonia Rolland, Tess na Kahin.

Muri Mutarama 2025 nibwo Sonia Roland yatembereje umugabo we mu Rwanda, icyo gihe bakaba baragize umwanya wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ajya muri Pariki y’Ibirunga gusura ingagi, asura n’ahandi hantu nyaburanga mu buryo bwo kwereka uwo bagiye kurushinga ibyiza by’igihugu cye.

Muri Gicurasi 2024, nibwo Sonia Rolland yatangaje ko yambitswe impeta n’umukunzi we amusaba kubana akaramata, undi atazuyaje yahise abyemera ariko icyo gihe yirinda kugira byinshi amuvugaho.

Sonia Rolland yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko ubuzima bw’urukundo rwabo bahisemo kubugira ibanga gusa avuga ko bamaranye imyaka irenga 20 baziranye bya hafi banakundana bucece.

Umugabo wa Sonia Rolland, Guillaume Gabriel na we ni umukinnyi ukomeye wa filime mu Bufaransa ndetse we na Sonia Rolland bahuriye mu gice cya gatanu cya filime y’uruhererekane ya “Tropiques Criminels” cyagiye hanze mu 2024.

Byari nyuma y’aho Guillaume yari amaze imyaka irindwi atagaragara muri filime.