Umukinnyi wa filimi w’icyamamare mu Buhinde, Shah Rukh Khan, yinjiye mu rwego rw’abaherwe batunze miliyari y’Amadolari, ahita anaba umwe mu bakinnyi ba filimi bakize cyane ku Isi.
Uyu mugabo w’imyaka 59, umutungo we ubarirwa muri miliyari 1,4$ nk’uko byatangajwe na Hurun India Rich List 2025, ikora urutonde ngarukamwaka rw’abaherwe batunze akayabo mu Buhinde.
Ibi bimushyira mu rwego rumwe n’ibyamamare ku Isi nka Arnold Schwarzenegger, Rihanna, Tiger Woods na Taylor Swift$.
Mu bandi bo muri Bollywood bagaragara kuri uru rutonde, harimo Juhi Chawla, Hrithik Roshan, Amitabh Bachchan ndetse n’umuyobozi w’ifatwa ry’amashusho ya filimi, Karan Johar.
Khan uzwi cyane “nk’Umwami w’urukundo wa Bollywood”, amaze imyaka irenga 30 mu ruganda rwa sinema yo mu Buhinde. Uretse gukina filimi, afite inzu izitunganya ndetse n’ikipe ya cricket.
Anas Rahman Junaid, washinze kandi akaba umushakashatsi mukuru wa Hurun India, yabwiye BBC ko “ubukire bwa Khan bwinshi cyane bushingiye ku ishoramari rye muri Red Chillies Entertainment (inzu ye itunganya filimi) na Knight Rider Sports (ikipe ye ya cricket).”
Uretse ibi, akomora amafaranga muri filimi, mu kwamamaza ndetse n’ishoramari afite mu bindi byinshi birimo n’inzu zitandukanye afite ku Isi hose.
Kwinjira kwa Khan ku rutonde rw’abatunze miliyari ngo ni ikimenyetso cy’uko imiterere y’ubukungu bw’u Buhinde iri guhinduka, nk’uko Junaid abisobanura.
Ati “Uko ubukungu bw’u Buhinde bukura, bukinjira mu cyiciro gishya cy’ubukire, turimo kubona ibindi bice bishya byinjiriza abantu uretse ikoranabuhanga n’amabanki. Siporo, imyidagaduro n’ubucuruzi bushingiye ku mutungo bwite mu by’ubwenge, biri kuba imbarutso y’ubukire mu Buhinde.”
Yongeyeho ko ibi bisa neza n’ibyabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho urutonde rw’abaherwe rwaho rwahoze ruyobowe n’abakire baturutse mu nganda no mu mabanki, ariko ubu rukaba rugaragaraho ba nyiri amakipe ya siporo, abatunze ibitangazamakuru n’ibyamamare bifite ibirango by’ubucuruzi birimo Michael Jordan, LeBron James, Oprah Winfrey, Beyoncé n’abandi.
