Anita Pendo na DJ Bissosso bagiye gutangiza ikiganiro kuri BTN TV

Nyuma y’umwaka batagaragara kuri televiziyo bakorana, Anita Pendo na DJ Bissosso bagiye kongera guhurira mu kiganiro kizajya gitambuka kuri BTN TV buri wa Gatanu.

Anita Pendo na DJ Bissosso bari basanzwe bamenyerewe mu biganiro bitandukanye bakoranaga kuri Televiziyo y’u Rwanda birimo icyitwa ‘Friday Flight’ cyakunzwe bikomeye n’abatari bake.

Uretse iki kiganiro, Anita Pendo na DJ Bissosso bakoranaga n’ibindi biganiro byiganjemo ibyo gususurutsa abantu hifashishijwe umuziki.

Nyuma y’umwaka aba batagikorana, bagiye gutangiza ikiganiro gishya kizajya gitambuka kuri televiziyo ya BTN TV nk’uko IGIHE yabihamirijwe n’umuyobozi wayo, Uwera Pacifique Ahmed.

Ahmed ati “Ikiganiro kiratangira vuba aha, hari ibya nyuma turi gushyira ku murongo. Mu minsi iri imbere turaza kubamenyesha amakuru yose.”

Ku rundi ruhande iki kiganiro ntabwo kizakuraho icyo Anita Pendo asanzwe akora kuri Kiss FM, dore ko icyo kuri BTN TV azajya agikora buri wa Gatanu nubwo amakuru yose yacyo ataratangazwa.

Uretse gukorana ikiganiro na Anita Pendo, DJ Bissosso asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no kuvanga imiziki, mu gihe uyu mugore we uretse itangazamakuru na we asanzwe avanga imiziki, akaba na MC mu bitaramo bikomeye.

Anita Pendo na DJ Bissosso bagiye gutangiza ikiganiro kuri BTN TV