asinta Makwabe uri mu Banyarwandakazi bagezweho mu bijyanye no kumurika imideli muri Tanzania, yemeje ko yatandukanye n’umugabo bari bamaze igihe mu rukundo ndetse akaba yari aherutse kumusaba no kumukwa.

Muri Gashyantare 2025 ni bwo hari hasohotse amakuru y’uko Jasinta Makwabe yasabwe akanakobwa n’umugabo bari biyemeje kurushinga, icyakora yaba mu mafoto yasangije abamukurikira ndetse no mu biganiro yagiranye n’itangazamakuru, yirindaga kumugaragaza.
Uyu mukobwa mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko yamaze gutandukana n’uyu mugabo, icyakora yirinda kugira ikindi arenzaho.
Ati “Yego twaratandukanye, ibyadutandukanyije n’igihe twatandukaniye byo sinifuza kubibasangiza.”

Jasinta ni umwe mu bakobwa bafite inkomoko mu Rwanda bamaze kwigarurira imitima ya benshi mu ruganda rw’imyidagaduro muri Afurika. Yagaragaye mu mashusho y’indirimbo zakunzwe z’ibyamamare bitandukanye muri Tanzania, u Rwanda, Uganda n’ahandi.
Uyu mukobwa yavuzwe mu rukundo n’abarimo Diamond ndetse na Kevin Kade ariko bose avuga ko batigeze bakundana ahubwo bagiye bakorana mu buryo bw’akazi.
Jasinta w’imyaka 28 yahagarariye Tanzania mu irushanwa rya Miss Africa Calabar mu 2021.
Nubwo atavukiye mu Rwanda ariko avuka ku babyeyi b’Abanyarwanda ndetse iyo muganira wumva avuga Ikinyarwanda adategwa na gato ku buryo ushobora kugira ngo yabaye mu Rwanda igihe kinini.
