u Rwanda hatangijwe Ikigo cyitwa Cyberhub kizajya gitorezwamo abahanga mu by’umutekano w’ikoranabuhanga mu Gihugu ndetse no mu Karere ruherereyemo.
Iki kigo cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 2 Ukwakira 2025, cyitezweho gukemura ibibazo birimo iby’ibura ry’impuguke mu by’umutekano w’ikoranabuhanga, kurinda amakuru no kubungabunga ubuzima bwite bw’abantu.
Biteganyijwe ko buri mwaka, Cyberhub izajya ihugurirwamo abagera kuri 200 mu masomo ajyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga.
Raporo ya Interpol ya 2025 igaruka k’uko umutekano w’ikoranabuhanga uhagaze, igaragaza ko ibyaha bishingiye ku ikoranabuhanga byagaragaye muri Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba bingana na 30%. Iyi raporo igaragaza ko hagati ya 2019 na 2025 Afurika yahombye arenga miliyari 3$.
Ibyaha by’ikoranabuhanga Afurika ishora ari hagati ya miliyari 3$ na miliyari 10$ buri mwaka mu guhangana n’ibi bibazo. Ku Rwego rw’Isi biteganywa ikiguzi cyo guhangana n’ibi bibazo kizagera kuri miliyari ibihumbi 10$.

Ikigo cya Cyberhub cyatangiwe n’abarimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula