Havuzwe byinshi bijyanye n’uburyo ishyaka riri kubutegetsi murwanda mu myaka ya vuba ryagiye ryiyegereza urubyiruko ,rugashyiraho inzego zihagarariye urubyiruko kuva mumudugudu kugera kurwego rw’igihugu ,rukanshyira umwanya w’uhagarariye urubyiruko munteko ishingamategeko ndetse n’Inama nkuru y’urubyiruko mu Rwanda. Urebye izi nzego ubwazo ukibanda cyane kuburyo zubatse wabona rwose urubyiruko mu Rwanda rwarashyizwe igorora ariko siko bimeze.Ahubwo ruri Inyuma ya byose ndetse rwashyizwe mukaga.Kuko uretse izonzego haribindi bigo bikorerwamo iyica rubozo n’iyozabwonko kandi muri ibyo umubare wababishyirwamo ni urubyiruko Gusa .Muri ibyo twavuga icyabaye bamenyabyose bita kwa kabuga ariko ntitwakwibagirwa nibibera mu kirwa cyo mukiyaga cya kivu I Wawa .ibyo byose bibangamiye urubyiruko tutibagiwe uburyo ubu urubyiruko rushimutwa rukajyana kurwana Intambara ya M23 muri republika iharanira demokarasi ya Kongo ,urundi rukamburwa ibyarwo abashoboye bagahunga tutavuze abicwa.ikinzinduye ni ukwerekana uburyo rumwe murubyiruko rubangamiwe n’amatwara n’igitugu bya FPR
Inzira y’umusaraba ya bamwe murubyiruko murwanda
Hano mu Rwanda ihohoterwa rigera kuri benshi ariko byagera kurubyirukobikarusha .mwumvishe ikiganiro cyo muri 2012 ubwo umukuru w’igihugu mwihuriro ry’ururubyiruko yasaba urubyiruko gusaba imbabazi kubyaha rutakoze ngo Ahubwo rukazisaba kubyaha abo bakomokaho bakoze!yiyibagijeko yarahiriye kubahiriza itegekonshinga Nandi mategeko ko Kandi mumategeko icyaha ari gatozi! Ntawe uhanirwa icyaha cy ‘undi !
Gloria nshuti zimwe mungero ziteye inkeke
Gloriya nshuti ni umukobwa wa mukakamari – caritas na hitiyise felesiyani wari utuye mumugi wa Kigali.kimwe nabandi bo mukigo cye bagerageje kwirwanaho uko bishoboka ariko azakwisanga Arwana n’ibibazo atazi atanagizemo uruhare azizwa gusa kuba akomoka kubabyeyi b’abahutu .icyocyaha kinkomoko cyamubujije byinshi yanyuzemo haba kwishuri aho yize no mukazi aho yakoraga Kuko yisanze mubibazo by’uruhuri hamwe ugasanga arazira kuzuza inshingano ze zo kuvugira abashinzwe ahandi ugasanga arimo kuzira ibibazo by’ababyeyi be.
Ubwo twandikaga iyinkuru ,mugenziwe bakoranaga yatubwiye ko aheruka afungiwe kuri cachot ya RiB abandi bakavuga ko yaba we nababyeyibe ubu baburiwe irengero akaba ntawuzi niba bakiriho kuko ntankuru zabo .abaturanyi babo nabo byarabayobeye ubu ntawe uzi niba bakiriho Kuko ntankuru zabo .abaturanyi babo nabo byarabayobewe ubu ntibazi uwobabaza Ibi rero byo guhohoterwa muri ubu buryo bikorwa n’ubuyobozi cyangwa inzego zumutekano zigenda zibasira benshi twababwiye ko mumugi wa kigali kimwe nomuntara zegereye Republika iharanira demokarasi ya kongo kimwe n’uburundi urubyiruko rutotezwa kakahava.haba abakora akazi ka Leta cyangwa abikorera ndetse n’abanyeshuri bagerwaho niryo totezwa.
Hari amakuru yagiye avuga abantu benshi bagiye batotejwe cyane nubutegetsi buriho Kandi nubu birakomeje,twatanze ingero nyinshi z’urubyiruko rwahuye n’uruva gusenya bitewe niriya leta Evode yahimbye agatsiko k’amabandi yitwaje lintwaro .Hari abana batabarijwe nubu bagitabarizwa barimo nka kanyuzo Anaise zita wahohotewe kugisenyi nubu irengero rye rikaba Ritazwi.Hari numusore witwa Epaphrodite nawe utazwi irengerorye. Hari Amanda Ingabire nawe bivugwa ko yaba afunzwe n’inzego z’umutekano hari nandi makuru tugitohoza yerekeye uwitwa Emmanuel hagenimana .uyu we ngo numuryango we nawe ubwe baba bamereye nabi bahigwa n’inzego zumutekano uko bwije nuko bukeye,ibyokandi bireba uwitwa cyiza Michel inzego z’umutekano uwaba azi aho ubu ari kubarizwa.bivugwako numuryango we utahazi .Aba Bose icyo bahuriraho ni uko ari urubyiruko . Aba kandi ni abazwi abatazwi ntibagira ingano
None banyarwanda banyarwanda kazi tubigenze dute? Ninde uzatanga igisubizo cy’bibazo uruhuri urubyiruko rw’irwandaruriguhura nacyo.Ni ukubitega amaso.