Bugesera: Imirasire y’izuba igiye gufasha abahinzi kongera umusaruro

Abahinzi b’imboga n’imbuto mu Karere ka Bugesera bagaragaza ko batazongera guhura n’ingaruka z’izuba, kuko ubu bafashijwe gukoresha imirasire y’izuba mu kuhira imyaka yabo.

Byagaragajwe mu gikorwa cyo gutangiza umushinga wa REDO, Umuryango uharanira Ibidukikije n’Amajyambere y’Icyaro, uzafasha abahinzi gukoresha imirasire y’izuba.

‎Ni uburyo bwabanje kugeragezwa mu Murenge wa Rweru, mu cyanya cya Rusoro ku buso bwa hegitari 5, ahahinzwe imboga n’imbuto zirimo inyanya, ibitunguru, imiteja n’izindi.

‎Hagaragajwe ko ubu buryo bwatangiye gutanga umusaruro ushimishije ugereranyije n’ubwakeneraga ibishoro byinshi bya lisansi na mazutu.

Mporayabo Eugenia, uhinga inyanya n’ibitunguru, yabwiye UMUSEKE ko kuhira imyaka hakoreshejwe imirasire y’izuba byagabanyije ibihombo bahuraga nabyo mbere.

Yagize ati: “Nkatwe abagore twatinyaga gukoresha moteri duterura imipira iremereye, ariko kubera imirasire y’izuba, twizeye umusaruro ufatika kandi tuzohereza ku isoko ibiribwa byujuje ubuziranenge.”

Musabyimana Jean de Dieu yavuze ko hari ubwo batinyaga guhinga kubera izuba ryinshi, bigatuma bahura n’inzara, ariko uyu mushinga ukaba ugiye kubafasha kwihaza no gusagurira amasoko.

‎Ati: “Ubu nta mwanya wo gupfa ubusa; imyaka izajya yera twongeramo indi, kuko ntituzongera gutegereza imvura.”

Dr Gashumba Damascene, Umuyobozi wa REDO, yavuze ko intego yabo ari ugufasha abaturage kubona umusaruro mwinshi ku buso buto, ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Yagaragaje ko amazi azajya akururwa n’imirasire y’izuba, maze ayajyane ku misozi, noneho abaturage buhire imyaka yabo batekanye.

Ati: “Izuba ryakuraga abahinzi umutima rikabatera gusuhuka, ariko ubu bagiye kuribona nk’igisubizo mu bihe ryacanye cyane kuko rizabafasha mu gutanga ingufu z’imirasire.”

Akomeza avuga ko mbere yo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga, habanje kuwugeragereza kuri hegitari eshanu babonye bishoboka, none bakaba barongeyeho izindi hegitari 15.

Ntazinda Rongin, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Bugesera, avuga ko uyu mushinga wo kuhira uzafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kongera umusaruro woherezwa ku isoko.

Ati: “Ubu buryo bwo kuhira hifashishijwe imirasire y’izuba bugamije gufasha abahinzi kunoza ubuhinzi bwabo, cyane cyane abagorwaga no kuhira mu gihe cy’izuba. Buri wese asabwe kubigira ibye no kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Hateganyijwe kandi gutera ibiti bingana n’ibihumbi 60, birimo 30 bivangwa n’imyaka n’ibindi 30 by’imbuto ziribwa, byose mu mushinga watwaye miliyoni 300 Frw mu gihe cy’imyaka 2.

Mu Karere ka Bugesera, habarurwa ubuso bwa hegitari 2,600 bukorerwaho ubuhinzi bukoresha uburyo bwo kuhira imyaka.