Hashize igihe kitari gito , FPR ibeshya a banyarwanda, ibinyoma byayo byatangiye igishingwa ho yavugaga ko iharanira amahoro, kwishyira ukizana kwari buri muturarwanda , ndetse no gucyura impunzi , ibyo byose byabaye icyuka gusa.
Amahoro kuva yafata ubutegetsi ntayabonetse, icyabonetse ni imfu , gufungwa no gutotezwa , kwangazwa no gusenyerwa ngaho amahoro FPR yazaniye abanyarwanda.
Ibijyanye no kwishyira ukizana byo ntawarubara kuko wishyira ukizana iyo uvuze FPR gusa. Gucyura impunzi ibi nabyo birazwi ko izahunze aho FPR ifatiye ubutegetsi ziruta kure izatashye, yewe n’abatahanye na FPr abenshi barongeye barahunga. Ingero ni nyinshi.
Igitangaje ni ukubona noneho FPR yinjiye mugihugu ituka kiliziya ko yakoranye n’abakoroni ikanakora na Genocide ,FPR yarasiye Imana kumurindi nkuko ikunze kubivuga , igaruka ikanyura mu madini kugira ngo ubutegetsi bwayo bukomere.
Burya koko baciye umugani ngo Icy’imbwa yanze , umanika aho ireba.
FPR n’amadini mu Rwanda
Iyo wumvise imyumvire ya FPR kumadini urakangarana ariko wabona na none uburyo igaruka ikayakoresha iyo aigeze mu mahina urahungabana.
Twabonye kuva cyera uburyo FPR yagiye itoteza amandini n’amatorero mu Rwanda , amwe yayahinduye inzibutso , yica abayobozi bayo duhereye ku basenyeri yatsinze i Gakurazo, Hanyuma abandi irabafunga , yewe n’amatorero amwe namwe nayo iyagera amajanja iyafunga , mbese kuvuga I mana kuri FPR ntacto biyibwiye kuko FPR yifuza gusenga no gusingizwa uko bwije n’uko bucyeye.
Nyamara aho FPR n’ingabo zayo zigabije ibice by’i Burasirazuba bya congo mugushaka umutungo kamere w’icyo gihugu zagahura n’ukwihagararaho kw’ingabo z’abanyekongo, ibintu bitari bisanzwe mbere y’ubutegetsi bwa Felix Kisekedi, ubu yahinduye umuvuno maze itangira kwegera amatorero amwe n’amawe ngo ayibere umuyoboro wo kubona abayigana.
Itotezwa rya rumwe murubyiruko rwo mu madini rutumvise neza gahunda ya FPR
Mu rwego rwo gusiba icyuho cyagiye giterwa n’imfu z’abana b’abanyarwanda bajyanywe mu ntambara muri republika iharanira demukarisi ya kongo , amadini amwe n’amawe yagiye yegerwa cyane , ariko cyane cyane yayandi afite abayobozi n’urubyiruko rufite amasano muri republika iharanira demukrasi ya congo cyane cyane amadini twita ayinzaduka ariko na ADEPR ndetse n’abadiventiste b’umunsi wa karindwi ntibasigaye.
Uyu munsi ngiye kwibanda kubadiventiste b’umunsi wa Karindwi
Ubundi mbere abadiventiste bari idini ryihagazeho kandi rigendera kumuhame yo kwita kumateka ya cyera twakwita conservateur . Mbese wabonaga uretse abagaturika abadiventiste aribo bakurikiraho.
Ubu rero iri dini binyuze mubapasteri bamwe na bamwe ryarijiriwe cyane cyane mu mugi wa Kigali.
Uburyo Samuel Nshimyumuremyi yatoterejwe mu Idini ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi azira kudashishikariza urubyiriko yari ayoboye kutayoboka FPR na M23
Nkuko nabivuze haruguru, urubyiruko mu madini rufite ibibazo bikomeye ariko cyane cyane ijyanwa mu gisilikali kungufu n’utundi duhendabana twinshi dukoreshwa mumayeri menshi.
Amakuru twahawe n’abasengera mu badventiste b’umunsi wa karindwi ku kicukiro batugejejeho inkuru y’itotezwa rikabije ryagiriwe umusore witwa Samuel Nshimyumuremyi. Abamuzi bavuga ko akomoka mu cyahoze ari prefectura ya Kibuye mu karere ka Karongi ahan aho hakaba hazwiho kugira abantu benshi bayobotse idini ry’abadeventiste kuva cyera , binavugwako abarigejeje mu Rwanda bakunze kwibanda muri ako gace kimwe n’utundi tugakikije.
Uwo musore rero yaba yarageze i Kigali avuye iyo za Karongi ariko nabwo ngo bitameze neza bivugwa ko umutekano we naho wari ugeramiwe.
Ageze mu mugi wa kigali yayobotse gusenga ndetse aza no kugirwa umuybozi w’urubyiruko mu rusengero wr »abadiventiste aho basengeraga kicukiro.
Nyuma inkubiri ya za M23 guhera muri za 2023-2024 iratangira. Nibwo umuyobozi we Bwana pasteur Emmanuel Mugabo Setuza yamwegereye amusaba ko bategura igitarmo kibanda kurubyiruko. Ariko pasteur we ninzego zakoranag nawe zari zizi ikigamijwe , uyu musore we aziko ari ugudsenga.
Nyuma munama igitegura baje kumutimiza ndetse ahahurira n’abasailikali bamwe bakomoka muri RDC kandi ibyo byose byaberaga ku itorero. Baje kumwibira akabanga ko ikigamijwe ari absotre n’inkumi ariko cyane cyane abakomoka muri RDC cg bafiteyo imiryango.
Samuel biramuyobera bimutera n’ubwoba agerageza kubikwepa , maze bamuviraho inda imwe. Itotezwa rye ryarakomeje ahigwa bukware kubera ko yari yamenye umuvuno uri muri ibyo biterane. Yaba pasteur yaba nabo bakoranag uwo mwana w’umusore baramutoteje aratorongera kuko yashwakishwaga uruhindu. Uwaduhaye amakuru yatubwiraga ko yanabanje gufungwa.
Icyaje kugaragara ni uko ubu abakirisitu benshi Natalie mubona haba kwitorero kimwe no mubindi bikorwa byinshi yabarizwagamo. Hari nabamwe mu Rubyiruko rwavugaga ko ariwe wabahagararagaho aho aburiwe irengero ubu abapasteui aribo bigaragra ko bafashe izo nshingano ko kandi hari nurubyiruko rwinshi rwajyanywe rwaje kumenyekana ko Rwaguye muri izo ntambara. Ikibazwa na benshi ni ukubona abantu bafunga insengero bagaruka bakaziyambaza iyo bikomeye. Ngiyo FPR rero. Abatayizi ni ishyaka rijundika mazi rigacira umuriro.
Naho ubuzima bwa samuel bwo ni ba akiriho ni ukuburagiza Uwo yakoreye.