Miss Jolly yashyizwe mu Kanama Nkemurampaka k’irushanwa ry’abahangamideli rya Sherrie Silver

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 yashyizwe mu Kanama Nkemurampaka k’amarushanwa yiswe “Best in Fashion Designer Competition”, azabera mu birori bikomeye bya The Silver Gala bitegurwa n’umubyinnyi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi Sherrie Silver.

Ni amarushanwa ateganyijwe kuzahuza abahanga b’imyambaro baturuka m Burasirazuba bwa Afurika, hagatoranywa barindwi (7) bazamurika imyambaro yabo ku rubyiniro rukomeye.

Iri rushanwa rifunguriye imiryango abahanzi bose yaba abakizamuka cyangwa abamaze kubaka izina, aho bazahatana berekana ubuhanga bwabo binyuze ku nsanganyamatsiko ya 2025 yiswe “Tropical Elegance”.

Abahatana bazatoranywamo abazahabwa amahirwe yo gukora imyambaro ibiri izerekanwa bwa mbere mu gitaramo cy’imyambaro giteganyijwe ku wa 1 Ugushyingo 2025 muri BK Arena i Kigali.

Uretse Mutesi Jolly, abandi bagize Akanama Nkemurampaka ni: Ugo Mozie, umunyabigwi mu myambaro mpuzamahanga, wamenyekanye cyane nk’umujyanama w’ibyamamare ku isi; Ifeanyi Nwune, umuhanzi w’imyambaro uzwi ukomoka muri Nigeria.

Aba bombi bazafatanya mu gufasha Sherrie Silver guhitamo abahanzi 7 beza kurusha abandi, bazahabwa amahirwe yo kumurika imyambaro yabo imbere y’imbaga y’abakunzi b’imideli n’abahanzi bazaba bitabiriye The Silver Gala.

Uzegukana umwanya wa mbere azahabwa $5000 (asaga miliyoni 6.5 Frw), itumanaho rya Internet ry’umwaka wose, ndetse anakorane na Ugo Mozie mu gihe cy’umwaka umwe.

Abazagera ku cyiciro cya nyuma bose bazahabwa amahirwe yo kumenyekana mu bitangazamakuru bikomeye, kwigaragaza imbere y’abayobozi n’ibyamamare mu mwuga w’imyambaro, ndetse no gusangiza inkuru zabo z’urugendo rw’ubuhanzi.

Ku rwego mpuzamahanga, abahatana bazaturuka hanze y’u Rwanda bazahabwa icumbi ry’ubuntu ndetse banahabwe igabanyirizwa rya 40% ku ngendo z’indege. Abahatana bo mu Rwanda bo baziyishyurira urugendo rwabo bagana i Kigali.

Sherrie Silver yavuze ko iri rushanwa rizaba urubuga rwo kugaragaza udushya, ubuhanzi ndetse n’imbaraga zihindura sosiyete zituruka mu mwambaro.

Uyu mukobwa wabaye icyamamare kubera kubyina, yanashimangiye ko intego ari ugushyigikira abahanzi b’Abanyafurika no kubaha ijambo ku rubyiniro mpuzamahanga.

Miss Jolly yashyizwe mu Kanama Nkemurampaka ka “Best in Fashion”, aho abahangamideli 7 bazatoranywa berekane ubuhanga bwabo muri The Silver Gala 2025

Sherrie Silver yavuze ko abazaturuka hanze y’u Rwanda bazahabwa icumbi ku buntu ndetse bagabanyirizwe 40% ku itike y’indege, mu gihe abatoranyijwe bose bazahabwa amahirwe yo kumenyekana mu ruganda rw’imideli