Ni ryo ryihuta riri ku isoko, rikagura Miliyoni 28 Frw! Ibyo wamenya ku igare Pogacar yandikishije amateka i Kigali

Igare umunya-Slovenia, Tadej Pogačar, yakoresheje yandika amateka i Kigali yo gutwara shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, rigura arenga Miliyoni 28 z’Amanyarwanda ndetse ni naryo ryihuta riri ku isoko.

Ku Cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 ni bwo izina Tadej Pogačar ryongeye kuririmbwa nyuma y’uko yari amaze kwandika amateka yo kwegukana shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yaberaga i Kigali kuva tariki ya 21-28 Nzeri 2025.

Muri iri siganwa benshi bibazaga niba abakinnyi bose barakoreshaga amagare anganya ubushobozi ariko si ko bimeze dore ko abitwaraga neza n’ubundi wasangaga ari bo bafite amagare ahenze cyane ndetse anihuta. Iryo Tadej Pogačar yakoresheje rigura ibihumbi 17 by’Amayero, angana na 28,962,9000 Frw.

Rikorwa n’uruganda rusanzwe ruzwiho gukora amagare kuva mu 1954 rwitwa Colnago, rikaba riri mu bwoko bwa Y1Rs. Iri rigare ni ryo ryihuta ku Isi mu magare ari ku Isoko. Ripima ibilo birindwi aho harengaho ikilo kimwe ugereranyije n’iryo yakoresheje ubwo yegukanaga Tour du France ya 2025.

Iryakoreshejwe n’Umubiligi, Evenepoel Remco wabaye uwa kabiri muri shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yabereye i Kigali, ryo rigura ibihumbi 14 by’Amayero, angana na 23,851,800 Frw.