RCS yashyizeho gahunda nshya ifasha abasura ababo bari mu magororero

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, rwatangaje ko ubu abasura ababo bari mu magororero bazajya bishyura amafaranga kuri MOMO, aho kugura ibyo bashyira ababo.

Ni ibikubiye mu Itangazo ryashyizwe hanze na RCS tariki ya 1 Ukwakira 2025, ikavuga ko biri mu rwego rwo kwihutisha serivisi ihabwa abaza gusura ababo bari mu magororero hirya no hino mu gihugu ndetse no kugabanya umwanya bamaraga bari kugura ibyo bashyira abo baje gusura.

Mu busanzwe umuntu wajyaga gusura uwe mu igorero, yabanzaga kujya kugura ibintu muri ‘cantine’ ziri kuri gereza, ubundi akabimushyira.

RCS iti “Guhera tariki ya 1 Ukwakira 2025, abasura ababo bose bazajya bakoresha uburyo bwari busanzwe bwa MOMO PAY gusa. Serivisi y’imibereho myiza ku igororero ikazajya iba ari yo ihahira abagororwa.”