Ubutegetsi bwa FPR burakataje mu kurya akaribwa n’akataribwa

Iyo urebye uburyo FPR yaryoshyaryoshye abanyarwanda kugira ngo ibiyegereze ukabona uburyo iri kubacura bufuni na buhoro wibaza icyo abanyarwanda bayikoreye, ukanibaza icyo bakoze kugira ngo aribo bagirwaho n’ingaruka imyaka 30 yose bikakuyobera. Unibaza niba ubutabera bubaho ku isi ukabura igisubizo.

FPR yatagiriye mu mahanga iyo za Bugada yiyegereza banyarwada ibareshyareshya ibabwira ko igamije kubavugira ikanacyura abanyarwanda baheze imahagang bagasubira mugihugu cyabo nyamara ubu usanga ikataje mu kwica, gusahura, gufunga, gutoteza  no kwangaza abandi , yewe ubu urebye imibare usanga abamaze kuyihunga iyo bagize mahirwe ntibice aribo benshi kuruta abo yabeshyaga ko igiye gucyura. 

Yafashe intwaro irashyigikirwa n’abanyarwanda baboherezaga abana bakinjira mu gisikili abandi bagakusanya imisanzu y’amafaranga, abandi bakayikorera ubuvugizi itsinda urugamba mu mivu y’maraso ariko ibyo yituye abayifashije ni agahomamunwa. Yahereye muri bamwe mungabo zayifashije ikubita udufuni abandi ibaha utuzi  abo yarashe bo ni benshi. 

Hari abacuruzi bayifashije nyuma irabica abandi irabambura. Ingero ni niyishi twese twumvise ibyabaye kuri ba Rwigara, rujugiro, isenywa ryo Kwa Mirimo n’ibindi. Izo ni ingero nkeya cyane reka twigarukire ku cyatuzinduye. 

FPR yabeshye abacitse ku icumu  

Genocide ikirangira yabeshye abayirokotse, ibona inkunga zitagira ingano ariko iyo urebye amwe mumazu yaubakiwe abapfakazi n’imfubyi zarokotse iyo genocide wifata kumunwa. Ni igisebo gikomeye. Mwumvize ibiheruka kuba twakiwita scandale aho  ubuyobozi bwagiye mu Bwongereza gusaba ko impunzi zo muri Aziya zahahungiye zaza mu Rwanda zikaba ariho ibibazo byazo byigirwa Leta ikaba amafaranaga. Ibyo byatumye hirukanwa igitaraganya abana b’imfubyi bagiraneza bari barubakiwe amazu ya one dollar campaign, birukanwa shishi itabona ngo abanyamahanga bazanye amappund babone aho bajya. Umenya uhoraho yarumvise marira yabo maze uwo mugambi mubisha ikawuburizamo. 

Abacuruzi baramburwa ibyabo 

Natangiye mvuga uburyo FPR yahemukiye abyiyeze kimwe nabayifashije muburyo butandukanye cyane cyane abacuruzi.Aha rero ngiye kugaruka kumarira y’abacuruzi muri iki gihe. 

Abacuruzi mu Rwanda bararira ayo kwarika, FPR iyo ubonye uteye imbere gato irakureshya yarangiza kumenya ibaywe byose ikakubwira iti tura tugabane niwanga bimeneke . Ingero zabambuwe ibyabo ni nyinshi cyane mukanya twavugaga ibyabaye kuri Rwigara Assinapol we usibye no kwicwa yarasenyewe ibindi bitezwa cyamunara abana n’umugore barafungwa nubu ibyabo biracyari mumanza. 

Hari undi mugabo witwa Sanzira Amon uyu nawe ntako atari yaragize ngo agerageze gukora no kwiteza imbere ariko yaratotejwe karahava. Imitungo ye n’amazu menshi barabimwambura bamusaba imisanzu aratanga ariko kubera kutanyurwa kw’abamabari ba FPR bagezeho bashaka kumwambura byose ngo bamuhindure umuja n’umucakara. Babonye batari kubigeraho bamuteza ikigo cy’imisoro n’amahoro ibyo bidakunze badukira abana be  Nshutinziza na Ndanyuzwe. Abo bana iyo wabegeraga bakakubwira agahinda kabo warumirwaga ukibaza icyo bazira kikayubora. Biravugwa ko iryo totezwa ryageze no kuri sekuru w’abo bana ariwe ise wa Amoni  Sanzira.

Nawe se gutotezwa mugihugu urimo, aho amategeko adakora niyo akoreshejwe akaba akoreshwa mumujyo umwe icyo gihugu wakibamo ute? 

Ikindi ni uko icyaha ari gatozi rimwe na rimwe wabazaga uburyo abana bazira ibyaha by’umubyeyi wabo bikakuyobera. Ntahandi biba uretse mu Rwanda aho abayobozi bahatira abana gusaba imbabazi muzina ry’ababyeyi babo! 

Iryo totezwa kandi si uyu muryango wenyine ryagezeho kuko ubwo twandika iyi nkuru tawshakishije amakuru ya Amoni Sanzira tumuburira  irengero hari abavuga ko yaba afunganywe n’abana be hari abandi bavugaga ko ashobora lkuba yarashoboye gusohoka muguihugu ariko ntabwo twari tuzi aho ari. Hari kandi abandi bacuruzi nabo bari bafite ikibazo nkicye tutakibona harimo nka Epaphrodite  nabandi benshi. Uretse ko ikibazo cy’abatotezwa kitihariwe n’abacuruzi gusa. Ni abantu benshi kuko nkubu itotezwa riri kurubyiruko ryo rirakabije urubyiruko rwinshi rurafatwa rukajyanwa kurwana kungufu muri M23 hari abacuruzi bajyanwa mubigo by’inzererezi kwa Kabuga barengana, hari urubyiruko rwinshi rutotezwa kubera impamvu nyinshi hari abana twamenye bamerewe nabi  kandi ibyo byose bigakorwa n’agatsiko kari kubutetsi nabakomeye muri FPR ukibaza impamvu bikakuyobera hari amakuru avuga umwana w’umukobwa witwa Kanyuzo  Anais Zita nawe watotejwe karahava ndetse na bamwe murungano rwe bari baturanye bafashwe bakajyanwa muri M23 abandi bakaba baraburiwe irengero. Hari umukobwa Witwa Amanda ingabire nawe watorongejwe n’ubutegetsi ibye nawe bikaba bitoroshye kimwe n’umuryango we abo bose ni abana bato wakwibaza icyo bo bazira kikayobera.

None FPR itoteza ikanarya  umwana, umupfakazi, imfubyi,  abakene n’abakire urumva itameze nka ruhurura iseha byose ntiyuzure? 

Ninde uzayihagarika?  Ni ah’masengesho.