Mu Rwanda ntibwira cyangwa ngo bucye tutumvise inkuru z’agahinda haba mu Bana, Abakuru ndetse n‘Abasheshakanguhe.
Inkuru tugiye kubagezaho iteye agahinda.
Ubundi Igisikali cy’u Rwanda kikubiye amasoko yose atanga amafaranga kuva kubuhinzi, ubworozi, ubucuruzi, Transport yo mumuhanda n’ubwubatsi. Secteur zose zifitwe n’igisikali. Kuburyo n’abavuye kurugerero (Rtd) aribo bahabwa amasoko aringaniye n’amato (Selected Government Project Force account) ayandi agahabwa Ibigo bya FPR yashyizeho bibinjiriza amafaranga ndavuga nka za Horizon zishinzwe kubaka, NPD LTD zishinzwe kubaka Imihanda nibiraro, Intersec Security Company LTD zishinzwe gukora za Camera nibindi bikoresho bya Electronic.
Muri uko kwikubira amasoko kandi bakoresha abakozi uko bashatse bamwe bakirukanwa abandi bakarigiswa abandi bakazamurwa muntera ntakigendeweho uretse icyenewabo n’irodakoko riteye isesemi.
Eric Ntaganda ni umusore uri mukigero cy’imyaka iri hagati ya 24-35 akaba yaravukiye i kigali, yiga amashuri yisumbuye na kaminuza ayiga neza kandi abitsinda neza. Kubera ubuhanga yasanganywe ikigo yizeho cyamutungiye agatoki abakozi ba DSSU/MOD maze bamuha akazi. Gusa agezemo baje kuvumbura ko nubwo bamuhaye akazi kandi akaba agakora neza, baje gusanga afite icyaha cy’inkomoko cyo kuba ari umuhutu. Iyo uri umuhutu ugakora kandi ugakoreshwa n’abatutsi gusa biba ikibazo gikomeye mwaruriya rwanda cyane cyane iyo bakubonamo ubushobozi.
Ugomba kwerekwa ko ibyo wize ntacyo bimaze iyo utafashe imbunda ngo urwane urugamba.mbese igisikili no kuba wararwanye nubwo waba nta peti wari ufite biruta kuba warize ukaba uri Docteur /PHD cg uri Ingenieur muri branche iyo ariyo yose i Rwanda. Ngiyo inkomoko y’itotezwa ritagira umupaka rikorerwa abahutu, uyu Eric Ntaganda nawe akaba yararisogongejweho nubu kandi akaba akomeje gutotezwa atari we gusa ahubwo nabamuzi bose. Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko mu kazi kubera gukorana umurava n’ubwitanjye kugira ngo akazi gatungane yagiye agongana n’izo ndwanyi za FPR rimwe na rimwe ntizitinye kumuhinduza ibipimo n’ingano y’ibikoresho bakoreshaga kugira ngo zibone igavu zikoresha mubikorwa bitagize aho bihuriye n’akazi.
Binaniranye yahimbiwe ibyaha byinshi mu rwego rw’akazi babonye bitari kugira impact nyinshi mukazi bitewe n’igikundiro n’ubuhanga yagaragazaga niko kwibuka ko ari umuhutu, bati ariko ubundi kuki twari twaribagiwe ako kantu kamudukiza. ibyo byaha yahimbiwe mu rwego rwo kumucecekesha no kumwangaza yabihimbiwe aho yakoraga mu mugi wa kigali,bikomereza i Rasano mu murenge wa bweyeye muntara y’iburengerazuba.

Itotezwa no kudafata abakozi neza bikozwe n’inzego za gisikali biri muri bimwe byatumye Eric Ntaganda amenya amabanga menshi arimo nokuba bamwe mubakozi yakoreshaga bakabura babaga bajyanywe muntambara zidafite icyo zimaze muri M23. Ibintu abaturage batigeze bishimira kubona abana babo bajya kugwa ishyanga kandi ntibabwirwe aho bagiye. Aho Eric amenye amakuru, ubuyobozi bukabimenya ko yabimenye, bwashatse kumukura kuri iyi akizwa na Nyagasani.
Ubu twandika iyi nkuru ntabwo bizwi neza aho Eric aherereye kuko aho yabaga , uwaduhaye amakuru yaramushatse aramubura , abajije abaturanyi bavuga ko batamuheruka ko cyakora babonaga abantu bambaye impuzankano z’igipolisi zihanyura zije kumushaka ko zanabonye abantu badasanzwe bazwi muri ako gace baza bibarisha abaturage niba haba hari uwamubonye. ndetse urwo rujya nuruza ntabwo rushirwa amakenga kuko hari abavuga ko kwaba ari ukujijisha ahubwo izo nzego zikaba zimufite cyangwa zaramaze kumwica cyera, cyakora hari n’abandi bavuga ko yaba yarasohotse igihugu ariko kugeza ubu benshi bakomeje kwibaza aho yaba aherereye.
Icyo bahurizaho bose ni uko itotezwa rya Eric Ntaganda ntagisobanuro gifite kuko ubusanzwe ari umuntu witonda kandi uvuga make, bose bahurira ko azira gusa kuba ari umuhutu wize utemera gufatirwa ibyemezo n’abantu batabifitiye ubushobozi. Niba kuba Umuhutu ari icyaha i rwanda, birabaje. Ubu se umutu azajya azira uko yaremwe, ibintu atigeze agiramo uruhare koko? Ikigaragra cyo FPR ntiyigeze yifuriza ibyiza u Rwanda ntanubwo izigera ibyifuza.