Urubanza rw’Imana n’impunzi !

Kuva yafata ubutegetsi – imyaka 30 yose irirenze – FPR-Inkotanyi inyukanyuka nkana ihame ngenderwaho ry’ubutabera rigira riti : « Umuntu wese utarahamwa n’icyaha ni umwere ».  Ibyo FPR-Inkotanyi yatuzaniye ni akumiro ariko ibyo izadusigira byo ni ibibazo n’utubazo! Inkuru irambuye.

Kuva yafata ubutegetsi m’uw’1994, FPR-Inkotanyi yagiye igaragaza ko ubutabera ntacyo buyibwiye. Imbere yayo kuba umwere no kutaba umwere ntacyo bivuze. Ubutabera  yagiye ibukoresha uko yishakiye kandi munyungo zayo ariko cyane cyane murwego rwo gucecekesha no kwigizayo abatayiyobotse n’abatumva ibintu kimwe nayo. Ni muri uwo mujyo yifashishije inkiko gacaca mukwigezayo abahutu idashaka, nyuma ikambura abaturage amasambu yabo. Igikomeye kandi giteye impungenge n’agahinda ni uko ayo masambu yambuye abaturage yagiye iyagabira bamwe mu abasirikare bakuru na bimwe mu bikomerezwa biri mu myanya ikomeye y’ubutegetsi.

Nyuma ya « Gacaca » yashyizeho « Ndi umunyarwanda » maze ishishakariza abana gusaba imbabazi ku byaha byakozwe cyangwa ivuga ko byakoze n’ababyeyi babo. Ibyo byose ikabikora  ibizi neza ko, mu rwego rw’amategeko, icyaha ari gatozi.

Ngibyo ibyo FPR-Inkotanyi yatuzaniye. Ngibyo ibikorwa n’amateka ya FPR-Inkotanyi muri iyi myaka 30 yose imaze ku butegetsi. Ibi bikorwa byayo byashegeshe abanyarwanda maze bamwe barahohoterwa , abandi bata ibyabo , abandi barafungwa ndetse hari n’abandi baburiwe irengero ; aha ntituvuze ababuriyemo ubuzima.

FPR ishora urubyiruko mu bikorwa bigayitse….

Uko iminsi igenda yicuma ni nako abakuze baciye akenge bagiye bayitera umugongo bamaze kuyirunguruka n’ubwo nayo kubatoteza ariko igenda ibigira inkota y’amugi abiri : Gukorera FPR-Inkotanyi utajandajanda cyangwa ukayitera ubugongo burundu. Urupfu ku bayitera umugongo, naho kwangazwa no kujujubywa, igihembo kubayikorera bajandajanda!  

Kuva yafata ubutegetsi yagiye irangwa n’ibikorwa bigayitse kandi bidahesha isura nziza ubutegestsi bwayo cyane cyane mugufunga no mukwica abo yari isanze mugihugu. Ibi bikorwa yabikoze mu gihugu hose ariko cyane cyane mugace kari muri zone turquoise ni ukuvuga mu cyahoze ari Cyangugu, Kibuye na Gikongoro. Aha bamwe barishwe abandi baburirwa irengero. Ibikorwa byo kwihorera kubo yari isanze byo byabaye akumiro ;  ariko  ku bahutu ho biba agahebuzo. Uwavuga ko kwica urubozo ni icyaba kiranga amateka yayo, yaba ikiri ku butegetsi cg itakiburiho ntiyaba yibeshye na gato. Muri iyi nkuru ngiye kwibanda cyane k’umuryago wa Samuel MUGEMANA mbibavire imuzi n’imuzingo. Samuel MUGEMANA akomoko mu cyahoze ari komini Cyimbogo muri préfecture ya Cyangugu.

Uyu mugabo uri mukigero cy’imyaka 40  avuka mu umurayango wari wifashaijje. FPR igifata ubutegetsi yogeye uburimiro kuri uyu muryango ; irica , irafunga , yambura imitungo abawugize, abandi basigara iheruheru.

Samuel  MUGEMANA, umurame n’imponoke…..

Uyu mugabo Samuel abamuzi bavuga ko ari umugabo witonda kandi ucisha make kuva mubwana bwe.  Yabonye ko umuryango wabo ugiye gushirira ku icumu rya FPR, akuramo ake karenge, ava iwabo ajya gushakisha ubuzima ahandi. Bivugwa ko yanje guhungira  mu mujyi wa Kigali, hanyuma akaza kujya kwiga mu mashuli yo muri uyu murwa mukuru w’Urwanda afashijwe n’inshuti z’ababyeyi be. Arangije amashuli ye, yaje kuhabona akazi ariko bamwe bo mumuryango we bari barambuye imitungo baramufungisha. Aho afunguriwe yasanze yarahungiye ubwari mu kigonda niko gusubira ku ivuko i Cyangugu ; ahageze naho ntibyamaze kabiri maze atangira gushinjwa ibyaha bikomeye  birimo kwambuka umupaka akajya muri republika iharanira demukarasi ya congo bitemewe n’amategeko?  Kubera ko iwabo ari k’umupaka uhuza u Rwanda na RDC yatangiye gutotezwa asanishwa n’impunzi zimwe zari zarasigaye mu mashyamba ya kongo. Kwisobanura ku byaha-mpimbano aregwa ntibyamworoheye. Bivugwa ko yaje gutabwa muri yombi afungirwa ( kuri station ya police ya kamembe  cyakora abenshi baramuvugiye bemeza ko arengana kuko kuba bavuga ko mukuru we (wahunze i Gihugu) yishe batabona ibimenyetso byerekana neza ko nawe yaba yaragize uwo asahura cg ngo yice. Abazi umuryango we bashimiye Imana babonye arekuwe.

Gusa amakuru  mashya atugeraho avuga ko aho yari yarahungiye naho bitamuhiriye kuko abamushinja kubacika   bamusanzeyo maze we n’umugore bababuzwa  epfo na ruguru.  uko kubuzwa amahoro kwatumye we n’umuryango we bongera guhunga.Ubu twandika iyi nkuru twamenye ko Samuel Mugemana  akomeje inzira ye y’ubuhunzi budashira. Uwaduhaye makuru avuga ko n’ubu we n’umugore we baba barongeye kuva aho bari barahungiye. Ikibazo cy’uyu muryango umenya kizaba nka cya kitabo kivuga urubanza rw’Imana n’impunzi.