Mu Rwanda, umunsi ku munsi, ijoro kurindi, abantu baricwa abandi bakaburirwa irengero. Gufungwa iyo udahondaguwe ngo ugirwe ikimuga byo ni umugisha w’Imana. Gutotezwa, kubuzwa epfo na ruguru, kwirukanwa mu kazi ku maherere n’akarengane ni ikiza kitagira uwo gisiga, cyane cyane ku muntu wese utemeye kwinjira muri FPR-Inkotanyi no kuba umuzindaro wayo. Cishwaha na cishwa iyo ni uburiri n’ikirago kuri benshi. Inkuru ya Habimana Aimable tugiye kubagezaho irabisobanura neza.
Gusa ntitwabura kugaragaza uburyo I Rwanda nta joro rigicya hatabaye inkuru wumva umutima ugakuka. Hari na zimwe wumva ukagira ngo ni za film za Hollywood z’abanyamerika. Iyo wumvise akarengane kagirirwa abanyarwanda ubura icyo uvuga , waba ubishoboye ukambaza Imana kuko niyo yonyine isigaye ariyo buhungiro bw’abanyarwanda. Iyi nayo FPR iyoboye u Rwanda ivuga ko yayirasiye ku murindi wa Byumba, niyo mpamvu ubu batagitinya gufunga abapadiri bari gusoma misa , gufunga kiliziya n’insengero ngo ntacyo zimaze kuko zitinjiriza agatubutse mu isaduku ya FPR , mbese u Rwanda ntirukigira kilazira , ahari umenya ya mana yirirwaga ahandi igataha i Rwanda itakihataha nkuko FPR ibyivugira. Ibikorwa by’urugomo, gusahura, gufunga , kwica, kuburirwa irengero bikorerwa abatayoboka FPR nibyo bisigaye biranga ingoma ngome ya FPR.
I Rwanda kuva mu busairasuza kugera i burengerazuba ,amajyaruguru n’amajyepfo ,ndetse no mu mugi wa kigali akarengane karirirwa kakanarara, mbese ishyano ryaciye ingando mu rwa Gasabo. Igitangaje ubu nuko ako karengane kakundaga kuba mu nzego za leta niz’umutekano ubu kasesekaye hose dore ko abanyamatwi bita abasumyiburusaku bahora hose mbese ijisho n’ugutwi bya FPR ntaho utabisanga.
Ngicyo igituma abantu batotezwa buri munsi bazira kutaba abayoboke ba FPR maze bakabura kivugira , nuwa kuvugiye ahorana ubwoba bwo kwicwa maze akaryumaho kugira ngo arebe ko yamara kabiri. Ngiyo demukarasi n’amajyambere FPR yazaniye abanyarwanda , kwicwa , kurenganywa gufungirwa ubusa , mbese ni ukuba impunzi mu gihugu cyawe.
Aimable Habimana urugero rw’akarengane karenze urugero
Aimabale Habimana ni umugabo uri mukigero cy’imyaka 40 akaba yaravukiye mu cyahoze ari prefegitura ya (GITARAMA ) ubu ni Mukarere ka MUHANGA ,Umurenge wa NYAMABUYE ni mwene NSABIMANA Valens na NYIRANSABIMANA Marie Rose , arangije mashuri ye yaje kubona akazi mu bitaro bya kabgayi.
Abakoranye nawe benshi bahamyaga ubunyangamugayo bwe no gukunda kazi ariko nkaho ibyo bidahagije yagiye atotezwa kenshi mukazi azira gusa kutaba igikoresho cya bamwe mubakozi bagize inama yubutegetsi ba FPR mûri ibyo Bitaro bya kabgayi kuko atemeranyaga nabo mugikorwa cyo gushishikariza abandi gutanga imiasanzu yo kujya mu ishyaka rya FPR atabarizawamo. Kuba yarakundaga gusenga akumva ashyize imbere Imana ye n’akazi nibyo byatumye atotezwa karahava maze nabo yegereye ngo bumve ikibazo cye bakamurebesha ishisho bakamutega amatwi bakicekera kugira ngo batubika imbehe yabo ikubama maze umugati wabo ukava mu Kanwa. Umukozi wigeze ashimirwa kuba indashyikirwa mukazi yakoraga yaje guhindurwa ikigarasha kubera gukomera kundangaciro z’umukirisitu n’umunyarwanda utarangwa n’ibikorwa by’urukozasoni no kubogama. Uku kwitwara neza ku kazi aho yakoraga niko kwatumye yegerwa na FPr ngo ashishikarize abandi bakoranaga kwinjira mwishyaka no gutanga imisanzu anangiye niko kumuhimbira ibyaha kugera ubwo anahagarikwa ku kazi.
Igitangaje ni uko n’ubuyobozi bw’ibitaro yagiye agezaho akarengane n’akababaro ke butigeze bugira byinshi bumufasha kandi bwari buzi neza ko arengana.
Habimana Aimabale yahungiye ubwayi mu kigunda
Umunyarwanda wise umwana we “ Ntawuruhunga » yari azi icyo avuga. Abanyarwanda b’iki gihe bob agira bati FPR ntaho wayihungira. Ibi bisa neza neza ni ibyabaye kuri Habimana Aimable. Dore ko byabaye wa mugani ugira uti «Aho umutindi yanitse ntiriva » kuko Aimable avuye i Muhanga yaje kubona akazi ahandi aranahimukira atekereza ko ibibazo abisize i Muhanga , ariko yaje byaje kugenda ukundi. Nkuko mbivuze haruguru, nyuma yo kuva mu bitaro bya kabgayi , ubunararibonye bwe bwatumye abona akandi kazi mu ivuriro rya Kamonyi. Ariko ibi nabyo ntibyamaze kabiri kuko abamwirukanishije i kabgayi batagohetse bamaze kumenya ko yabonye akazi ahandi. Ibi byatumye batagoheka maze bakora ibishoboka byose bamuhigira kubura hasi no kubura hejuru. Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko Aimable yimutse mu mugi Wa Muhanga akajya gutura hafi y’akazi mu karere ka kamonyi, intore nkuru yitwa GENTIL ifatanije nuwari DPC bamuhigisha uruhindu maze bategeka inzego z’ibanze ko adashobora gutura aho hantu kuburyo byageze no kuwamucumbikiye akamwiruka mu Nzu avuga ko atakomeza gucumbikira umuntu ushakishwa ninzego . Ibyo byari bigeretseho kumutumiza uko bwije n’uko bukeye kandi agahora abazwa ibibazo bimwe . bati warahindutse ? Kwangisha bagenzi bawe FPR ?
Abo basenganaga bavuga ko Aimable yahuye n’ibigeragezo kuburyo bamwe mûri bagenzi be bari baratangiye kwanga kumugisha ngo batisanisha nkawe, kugeza ubwo yanafashwe afungirwa kuri station ya RIB ya Muhanga .
gusa yaje gutungurwa ni uko ibyaha bari bamuhimbiye abaturage babimushinjuyeho inzego z’umutekano zibonye ko arengana ziramurekura byagateganyo maze bavuga ko bagikora iperereza ryimbitse !
Amakuru twamenye nyuma yaho gato ni uko yatotejwe aza kongera guhimbirwa icyaha cyo kurwanya inzego zumutekano z’Umurenge ubwo bamusangaga iwe nijoro bakamusaba yaza bakajyana ko hari ibyo agomba gusubiza , iryo joro yanze kugenda yakijijwe numugabo wumukire wari umuturanyi wari umuzi aho yivurizaga kubitaro bya kabgayi amusabira imbabazi iryo joro baramureka akavuga ko ununsi wakurikiyeho atumwaho inkeragutabara yitwa ALBERT na mugenziwe atamenye amazina ye Arikumwe numushoferi mumodoka y’UMURENGE bamusaba ko ajya mumodoka akitaba kuri RIB kumurenge abwirwa ko yaraye arwanyije inzego zumutekano ko kandi no kukazi yagaragaje ingengabitekerezo ya genocide
Abwirwa ko kandi biri no mubyatumye ava mu bitaro bya kabgayi. Umukoresha na bamwe mubakozi bagerageje kumuvugira baterwa ubwoba. Ubu abaturanyi be batazi irengero rye ko ntawuheruka kumuca iryera, biravugwa ko yaba yarahise ajyanwa muri gereza, abandi bakavugako yaba yarahunze igihugu abifashijwemo nuwari inshuti yababyeyi be akaba ari i Bugande ariko ibyo ntibishirwa amakenga cyane ko hari abantu bagiye bajyanwa n’inzego z’umutekano bikarangira baburiwe irengero.
Gashugi , Gacurabwenge